Print

Irambona Eric yatangaje ikintu gikomeye bakuye mu mwiherero bamazemo iminsi I Ngoma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 3481

Ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Ngoma tariki ya 17 Nzeri mu mwiherero wo kwitegura umwaka mushya wa shampiyona ndetse no kuzamura urwego rw’abakinnyi ndetse ngo intego bajyanye bayigezeho nkuko byatangajwe na kapiteni wa kabiri Irambona Eric.

Yagize ati “Uyu mwiherero wari mwiza,twabonye igihe gihagije cyo gukora imyitozo,tubona igihe gihagije cyo kuba ikipe,dukora ikipe turi kumwe.Ni umwiherero abakinnyi babanye,bakora ikipe.

Nk’abakinnyi uko murushaho kuba hamwe niko murushaho gukora umuryango.Abakinnyi byarabashimishije cyane,twashimira n’ubuyobozi bwabitekereje kuko ntibyari bisanzwe bibaho muri Rayon Sports.Bizadufasha kwitwara neza muri shampiyona.”

Irambona abajijwe ku mutoza mushya Martinez,yavuze ko ari umutoza mwiza umeze nk’umwarimu ndetse ibyo yabatoje ari ibintu bari bakeneye mu mikinire yabo aho ngo azabafasha kugera kuri byinshi.

Irambona yabwiye abafana ko bagiye kubona Rayon Sports ikora nk’ikipe,ifite urukundo ndetse ibashimisha.

Uyu mwiherero umaze iminsi 10 ubera mu karere ka Ngoma wasojwe abakinnyi ba Rayon Sports batemberezwa ku kiyaga cya Muhazi mbere yo kugaruka I Kigali.





Comments

sembagare peter 29 September 2019

ikipe yacu iranshimisha cyane,KO mbona twatsinzwena Mukura mukajya mumwiherero,ejo bundi nidutsindwa na Gasogi aho ntimuzajya i Wawa,ndabasabye rwose bavandimwe mujye mwemera intsinzwi .ubuse KO twagize amahirwe igihe duhura na Police arbitre akatubera ymuvandimwe ubundi ntikali katubayeho.ese KO bamuhagalitse mwambwira hali icyo tuzamymalira bavandimwe nshuti zigikundiro