Print

Jenerali Fagham warindaga umwami wa Arabie Saoudite yarashwe n’inshuti ye arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 2911

Abategetsi baravuga ko umwe mu barinda umwami Salman wa Arabie Saoudite yishwe n’umwe mu nshuti ze nyuma yo "gushyamirana hagati yabo".

Jenerali Abdel Aziz al-Fagham yari yasuye inshuti ubwo yashyamiranaga na Mamdouh bin Meshaal Al Ali mu ijoro ryo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.

Itangazo rya polisi rivuga ko Ali yahise ava mu nzu aho mu mujyi wa Jeddah akajya kuzana imbunda ari yo yarashishije uwo warindaga umwami Salman.

Na we yahise yicwa arashwe nyuma yo kwanga kwishyikiriza polisi, nkuko iryo tangazo ribivuga. Jenerali Fagham yaje gupfira mu bitaro kubera ibikomere. Abantu barindwi bakomeretse.

Barimo babiri bo muri urwo rugo rw’inshuti Jenerali Fagham yari yasuye, ndetse n’abashinzwe umutekano batanu bari bari muri uko kurasana.

Jenerali Fagham yari azwi cyane n’abaturage ba Arabie Saoudite.

Yari umuntu wa hafi cyane w’umwami Salman ndetse igihe kinini yamaze amurinda kirimo no kurinda se wapfuye, umwami Abdullah.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangajwe ubutumwa bw’akababaro, bamwe bamwita "intwari" na "malayika murinzi".

Umwami Salman yimye ingoma mu mwaka wa 2015 afite imyaka 79.

Benshi bakurikiranira hafi ibya politike y’ubwami bwa Arabie Saoudite bavuga ko umuhungu we, igikomangoma Mohammed bin Salman, ari we ufite ububasha nyabubasha muri iki gihugu.

Inkuru ya BBC