Print

Burundi: Umupolisi wari wambaye imyenda y’akazi yasinze cyane ananirwa kugenda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 5393

Uyu mupolisi wasinze yambaye imyanda y’akazi,yasekeje benshi kubera ukuntu yanyoye inzoga nyinshi bikarangira ananiwe kugendera ku maguru 2 yitabaza n’amaboko.

Bamwe mu bamufashe aya mashusho bavuze ko yari acunze umutekano ku manywa,bikarangira agiye gufata agasembuye yasomanye umurava kakamukoza isoni.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga banenze ubunyamwuga bw’igipolisi cy’u Burundi kubera iyi ngeso yo gusindira mu ruhame nyuma y’andi mashusho amaze iminsi acicikana bagenzi be nabo bakoze umunsi mukuru bari kubyina bafashe amacupa y’inzoga.




Comments

Eric 30 September 2019

ibi ntibikwiye kumuntu ushinzwe kubungabunga umutekano.


kekemo 30 September 2019

abarundi bemera ikiyeri basi, ubuse iyo uyu mu police aba afite imbunda byari kugenda gute? hari ibihugu bigira libertinage iteyubwiba, n’uburundi burimo,barisanzura bagakabya cyane.