Print

Indege yahagaze igitaraganya kubera umugenzi wavuze ko ashaka kwica pilote abitewe no kubuzwa gukoresha ubwiherero bw’abakire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 4070

Amashusho yakwirakwiriye hirya no hino yagaragaje umugabo w’umwirabura ari guteza akavuyo mu ndege nyuma yo kubuzwa n’abashinzwe umutekano gukoresha ubwiherero bw’abari bishyuye imyanya ihenze mu ndege,butarimo umuntu niko kuvuga ko ashaka kwica pilote.

Uyu mugenzi yateje akavuyo kuwa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari mu ndege ya Alaska Airlines yavaga ku kibuga cy’i Los Angeles cyaJohn F Kennedy International Airport yerekeza i New York.

Kubera uyu mugenzi wari ufite akavuyo kenshi ashaka kujya mu bwiherero bw’abakire,umupilote yafashe umwanzuro wo guhagarara igitaraganya mu mujyi wa Kansas kugira ngo abashinzwe umutekano basohore uyu mugabo wavugaga ko ashaka kwica pilote.

Uyu mugabo bivugwa ko mbere yo kuvuga ko ashaka kwica pilote yabanje gukubita umugenzi wamusabaga gutuza.

Uyu mugabo yasakuzaga ati “Ntabwo aribyo.Abantu 7 bategereje ubwiherero bwa hano kandi hariya hejuru hari ubwiherero burimo ubusa.Ntabwo aribyo.”

Umugenzi umwe yagize ati “Yavugije induru avuga ko agiye kwica pilote ndetse ko agiye gukubita abantu.”

Abagenzi bakomye amashyi cyane ubwo iyi ndege yahagararaga mu mujyi wa Kansas polisi igahita yinjira igafata uyu mugenzi ikajya kumufunga.



Uyu mugabo niwe wateje akavuyo kubera ko yangiwe gukoresha ubwiherero bw’abakire


Comments

mazina 30 September 2019

Ubusumbane bubera mu isi bubabaza benshi.Ndetse bamwe bagafata intwaro kugirango barwanye ako karengane.Nyamara Imana ntabwo itonesha abantu.Urugero,twese tuvuka dusa,tukarongora twese tukabyara,ikaduha ibyo kurya,umwuka,etc...Iyo dupfuye,twese tujya mu gitaka.Twese turarwara kandi twese turasaza.Gusa ku munsi w’imperuka,Imana izazura gusa abantu bayumvira babe muli Paradizo.Abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana,ntabwo bazazuka.