Print

Perezida wa Rayon Sports Sadate yarezwe muri RIB na Muhirwa Prosper bakorana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 8487

Muhirwa Prosper yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yareze Perezida Munyakazi Sadate kubera kumutukira mu ruhame ndetse akabwira abakunzi ba Rayon Sports gutema ishyamba, bakanaritwika.

Yagize ati “Yavuze ko natanze ruswa ngo abakinnyi bitsindishe kandi ko ndi igisambo. Nsanga ibyo ari ukunsebya no kuntesha agaciro agamije gucamo ibice abakunzi ba Rayon Sport.”

Muhirwa avuga ko icyatumye yitabaza ubugenzacyaha ari uko yateshejwe agaciro mu ruhame ndetse akaba ari yo mpamvu yanahisemo kwishinganisha kubera umutekano we akurikije uburemere imvugo Umuyobozi wa Rayon Sports yakoresheje ashishikariza abantu gutema no gutwika icyitwa ishyamba.

Ati ”Mu buzima bwanjye ni ubwa mbere nari numvise Umuyobozi wa Rayon Sports ushishikariza gutema no gutwika abantu basangiye ikipe bakunda. Nishinganishije kuri RIB bitewe n’uwo mwuka mubi wabibwe n’uyoboye Rayon Sports muri iki gihe.”

Muhirwa Prosper wageze mu buyobozi bwa Rayon Sports guhera mu mwaka wa 2004, yabaye Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe hagati ya 2017 na 2018, anatorerwa kuba Visi Perezida wayo wa kabiri muri Komite nshya yashyizweho muri Nyakanga uyu mwaka.

Prosper yareze Munyakazi kubera iri rirerire yagejeje ku bafana bagize itsinda rimwe ry’abakunzi ba Rayon Sports,kuwa 22 Nzeri uyu mwaka, aho yabasabye kwamagana abashatse gushinga ikipe ya Basketball bitanyuze mu mucyo akavuga ko yiteguye kubamariraho imbaraga ze zose.


Muhirwa Prosper [uri hagati]yareze Munyakazi Sadate muri RIB


Comments

Gruec 30 September 2019

Ubwo ibirumirahabiri biraje bimurwanye ngo imikorere yabyo isobetse n’ikiguri cyabyo bitazamenyekana, RIB niyo babanjemo ariko siyo yanyuma. Sadate kenyera ukomeze kuko ntibazahwema kugucurira ibyaha, byaba ngombwa bakagushyira no ku rubobi.


Gruec 30 September 2019

Ubwo ibirumirahabiri biraje bimurwanye ngo imikorere yabyo isobetse n’ikiguri cyabyo bitazamenyekana, RIB niyo babanjemo ariko siyo yanyuma. Sadate kenyera ukomeze kuko ntibazahwema kugucurira ibyaha, byaba ngombwa bakagushyira no ku rubobi.


KAKA 30 September 2019

Muhirwa, aba Rayon turakwiyamye uvane amatiku mu ikipe ubwo se muri twese ninde utazi ishyamba icyo risobanura ko rivuga umuntu wese wigomeka kui buyobozi none se wajyaga gushinga ikipe ya basketball ninde wagutoye turakwiyamye ntidushaka amatiku yanyu, naho kuvuga ibisambo se iyo abivuze, frw mwagurishije Diarra muri Congo mwazanye angahe ayinjiraga ku bibuga mukavuga 1/2 cyayo ubusambo butari ubwo se ni buhe.


Faustin 30 September 2019

Ibi n’ibiki koko. Mwahanye amahoro ko championat igiye gutangira


mundejos bakas 29 September 2019

Npnese iyo bavize gutema no gutwika ishyamba baba bavuze muhirwa


mahoro 29 September 2019

kumvikana ni ingenzi.iyo usenya cyangwa uvuga nabi uwo mufatanije umurimo nawe uba wisenya
kwuzuzanya mu byiza niterambere kuri benshi namwe miri mwo.