Print

Tidiane Kone waje gusinyira Gasogi FC yiyemeje kubabaza Rayon Sports yamurekuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 1903

Uyu munya Mali watsindiye Rayon Sports ibitego 7 mu mikino yose yayikiniye mbere yo kuyivamo yerekeza mu ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia.

Tidiane Kone wageze I Kigali saa saba z’ijoro avuye iwabo muri Mali, yavuze ko akazi ke ari ugukina umupira atitaye ku ikipe ajye gukinira ahubwo icyo yitayeho ari ukubabaza Rayon Sports bwa mbere.

Yagize ati: “Numvise ko umunsi wa mbere tuzakina na Rayon Sports. Ni ruhago uzarusha undi azatsinda. Ntabwo nje hariya kwirebera amabara gusa, nzanywe no guhesha ishema umwenda w’ikipe yange. Insh’Allah nzabababaza”.

Tidiane Kone yabaye umunyamahanga wa kane ugiye gukinira Gasogi United nyuma ya Manase Mutatu Mbedi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umunya-Cameroun Athassi Fabrice Merlin n’umunya-Liberia Herron Scarla Berrian wahoze muri Kiyovu Sports.