Print

Minisitiri Busingye yibukije Uganda ko gukwirakwiza ibihuha mu binyamakuru bishobora gukoma mu nkokora amasezerano y’I Luanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 2631

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yabwiye ikinyamakuru The New Times, ko iyi nkuru ya New Vision atari ukuri ndetse ko ibi bintu Uganda ikomeje gukora bishobora kubangamira amasezerano yasinyiwe I Luanda agamije kumvikanisha ibi bihugu.

Kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize,nibwo ikinyamakuru New Vision cya Leta ya Uganda cyavuze ko perezida Kagame yamaze amasaha avugana na Dr Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni I New York,ibintu minisitiri Busigye yamaganye.

Busingye yagize ati “Aya ni amakuru y’ibihuha [fake news] abangamira ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Luanda.kuwa 16 Nzeri uyu mwaka twemeranyije ko ibi bintu byo kubeshya mu itangazamakuru bihagarara.”

Iyi nkuru ya New Vision yababaje abanyarwanda benshi ndetse bayamagana bivuye inyuma ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabwo Leta ya Uganda iragira icyo iyivugaho cyane ko ari inkuru mpimbano.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bishobora kongera kubyutsa umwaka mubi hagati y’ibihugu byombi kandi mu minsi ishize hafashwe imyanzuro yari kurangiza burundu iki kibazo gusa hari inama izahuza abahagarariyeu Rwanda na Uganda iri hafi kubera i Kampala.


Minisitiri Busingye yamaganye iyi nkuru ya New Vision avuga ko ari mpimbano