Print

Perezida Sadate yavuze ikintu kimwe rukumbi umutoza Martinez yamusabye anasubiza KNC umaze iminsi ashyingura Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 7624

Perezida Sadate wavuze ko arangajwe imbere no gushakira ibisubizo birambye Rayon Sports,yavuze ko atazigera yivanga mu kazi k’umutoza mushya aho yasabye abakinnyi gukora cyane bakamwemeza.

Yagize ati “Ndabasaba by’umwihariko ko mwashyigikira umutoza wacu kuko twamuhisemo.Afite ubushobozi n’ubuhanga.Yansabye ikintu kimwe mbere y’uko dusinya amasezerano.Yarambwiye ati “Sinkunda abantu bamvangira mu kazi kanjye ngo uze gukinisha uyu,kinisha uyu.Nyakubahwa mutoza ibyo narabikwemereye,ndanabivuze mu ruhame.Sinzamuvangira mu kazi ke,nzamushyigikira mu kazi ke bivuze ngo niba yariyamye perezida kumuvangira mu kazi ke,wowe mufana rero nta hantu uzahera,ariko by’umwihariko wowo mukinnyi. Mukurikize ibyo ababwira,mumufashe.Yaratubwiye ngo aje guha igihumbi ku ijana Rayon Sports natwe tugomba kumuha igihumbi ku ijana y’ibyo dufite.Ubuyobozi bwiteguye kumufasha muri byose kuko Rayon Sports idatsinda ibyo tuvuga byose ntibyagerwaho.”

Perezida Sadate yasabye abakinnyi guha ubutumwa Gasogi United na nyirayo Kakoza Nkuriza Charles umaze iminsi avuga ko yabaje isanduku yo gushyinguramo Rayon Sports ndetse ngo azateramo umusumari wa nyuma kuwa 05 Ukwakira 2019.

Sadate yabwiye abakinnyi ati “Ndabizi ko mufite ubushobozi,ndashaka ko muha ubutumwa AS Kigali ko Super Cup ari iyacu.Ndashaka ko muha ubutumwa ya kipe ntoya [Gasogi] imaze iminsi yidoga.Birababaje,koko ngo iguye ntayo itayigera ijanja.Birababaje kubona ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri ejo bundi ivuga ko igiye kubahamba.Byaba bibabaje, simpamya y’uko mwambishyikira cyangwa ngo mubikore.Mutange ubutumwa dutangire shampiyona dutanga ubutumwa.Kuva mu izamu kugera ku bataha izamu mukore ibitangaza.”

Rayon Sports irakina umukino wa Super Cup na AS Kigali yiyubatse cyane kuri uyu wa Kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019,kuri stade Amahoro guhera saa cyenda.