Print

Umunyarwenya wo muri Uganda yanenzwe bikomeye anasabwa gusaba imbabazi abanyarwanda babuze ababo nyuma y’aho akoresheje ijambo Jenoside mu rwenya yateraga

Yanditwe na: Martin Munezero 30 September 2019 Yasuwe: 2485

Kuri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’umunyarwenya Patrick Slavador wo muri Uganda wumvikanye atera urwenya ku bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Uganda na Kenya akanakoreshamo ijambo ‘Jenoside’.

Ni amagambo yakoresheje mu gitaramo cy’urwenya cyiswe Nseko Buseko 2019 mu kwezi gushize, cyitabirwa n’abanyarwenya batandukanye.

Ubwo yateraga urwenya rwe, yabanje kugenda yigana uburyo ibigo bitandukanye byakira abakiliya babyo mu ndege, akomoza kuri Uganda Airlines, avuga uburyo ngo umuntu ataba yizeye ko umuzigo we ugera iyo agiye. Yiganye imivugire y’Abakiga, Abanyankole, bose ngo bavuga nabi kandi abantu bayobora abantu mu ndege bari mu batuma ikundwa cyane.

Yavuze ko usanga iyo indege igiye guhaguruka, abantu bakora mu ndege bifashisha ururimi rw’igihugu cyabo mbere yo kuvuga mu Cyongereza, nko muri South African Airways bagahera ku rurimi rwabo, Kenya Airways igahera ku Gishwahili, na RwandAir bagahera ku Kinyarwanda.

Kuri buri rurimi yagendaga yigana imivugire y’amagambo atanga ikaze mu ndege n’amakuru ku rugendo, ageze ku Kinyarwanda ahera kuri ’Muraho neza’ nk’indamukanyo, agenda avanga amagambo, harimo aho yavuze amafaranga, amakuru, amahanga, aza no kuvugamo Jenoside.

Nubwo icyo gihe abantu basekaga, ikoreshwa ry’ijambo Jenoside ryababaje bamwe mu babonye uru rwenya, kuko ntaho Jenoside ihuriye na RwandAir, ndetse ko itagakoreshejwe muri ubwo buryo hejuru ya miliyoni y’Abanyarwanda yishwe.

Umwe mu batanze ibitekerezo kuri Twitter ni Seth Butera, wavuze ko Salvado ashobora kuba atazi icyo Jenoside ari cyo, ariko adakwiye gutesha agaciro inzirakarengane n’imiryango ikirimo gukira ibikomere yatewe na Jenoside.

Ati “Ugomba gusaba imbabazi umuryango wose w’Abanyarwanda kandi ukanakuraho ikiganiro cyawe.”

Kambanda Noel we yavuze ko Jenoside atari urwenya, bityo niba Salvado afite umutimanama akwiye gusaba imbabazi z’ibyo yakoze kubera abasaga miliyoni baburiye ubuzima muri Jenoside, “niba utari unazi ko ibihumbi bajugunywe mu migezi bakaba bashyinguwe muri Uganda.”

Frank Rukundo we yavuze ko ari mu babajwe cyane n’amagambo ya Salvado wateye urwenya kuri Jenoside, amusaba ko “nubwo uri umunyarwenya ugomba gutunga umuryango wawe, ugahimba inzenya zishishimisha abantu, ntabwo ukwiye gukinira kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Ugomba gusaba Abanyarwanda bose imbabazi.”

Mu gusubiza Frank Rukundo, yamwutse inabi nk’umuntu wananiwe kwitwara neza mu irushanwa rya Big Brother yigeze kwitabira, amwereka ubutumwa bw’abantu bamweretse ko bashimishijwe n’urwenya yateye uwo munsi.

Salvado yaje kwandika kuri Twitter ko gusetsa atari ibya buri wese, ariko Edwin Musoni amusubiza ko umuntu adashobora gukinisha ibyo abonye byose, ko hari bimwe agomba kwigengesera.