Print

Reba ishimwe rya Emery Bayisenge kuri Jonathan MCKinstry wagizwe umutoza wa Uganda Cranes wamugize uwo ariwe ubu

Yanditwe na: Martin Munezero 30 September 2019 Yasuwe: 3176

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo MCKinstry wigeze gutoza Amavubi mbere yo kwirukanwa, yemejwe nk’umutoza wa Uganda Cranes n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA.

Uyu mugabo wasimbuye Umufaransa Sebastien Desable, yasinye amasezerano yo gutoza Abagande mu gihe kingana n’imyaka itatu.

Uretse kuba yaratoje Emery Bayisenge mu kipe y’igihugu Amavubi, ni na we wamuvanye muri USM Alger yo muri Algeria yari yaraburiyemo umwanya wo gukina; amujyana muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh ahoranamo umwanya wo gukina.

Bayisenge atitaye ku kuba hari Abanyarwanda bavumira MCKinstry ku gahera, yafashe umwanya wo kumushimira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati” Warakoze cyane Bwana Jonathan MCKinstry. Wanyigishije byinshi kandi wangize umukinnyi mwiza. Warakoze kubera ibi. Nkwifurije ibyiza n’iterambere aho werekeje.”

Jimmy Mulisa wakoranye na MCKinstry mu kipe y’igihugu Amavubi na we yifurije MCKinstry ishya n’ihirwe abinyujije kuri Twitter ye.

Ati” Umwe mu batoza beza kandi b’abanyabwenge nakoranye na bo…amahirwe masa kuri we.”