Print

Igikomangoma cya Arabie Saoudite cyemeje ko ibiciro bya petrol bishobora gutumbagira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 904

Mohammed bin Salman avuga ko intambara hagati y’iki gihugu ayoboye na Iran yakwangiza ubukungu bw’isi, ni nyuma y’ibitero ku nganda zabo za petrol, ashinja Tehran.

Mohammed bin Salman, uzasimbura se nk’umwami wa Arabia Saoudite, yagize ati: "Niba isi idahagaritse ibikorwa bya Iran, tuzabona ingaruka zigera ku nyungu z’isi yose.Gutunganya no gutanga petrol bizahungabana, ibiciro nabyo bizamuke ku kigero kinini cyane tutigeze tubona mu gihe cyacu".

Yibukije ko akarere barimo (uburasirazuba bwo hagati) gatanga 30% bya petrol yose icuruzwa ku isi, 20% by’inzira y’ibicuruzwa ku isi na 4% by’umusaruro mbumbe w’isi.

Ati: "Mwibaze ibyo bintu bitatu nibihagarara. Bisobanuye gutembagara k’ubukungu bw’isi. Kandi si ubwa Arabie Saoudite gusa cyangwa uburasirazuba bwo hagati ".

Arabie Saoudite ivuga ko utudege twa ’drones’ 18 twarashe za ’missiles’ ku nganda zayo zicukura zikanatunganya petrol ahitwa Abqaid na Aramco tariki 14 z’uku kwezi.

Abarwanyi b’aba Houthi bo muri Yemen, bivugwa ko bafashwa na Iran, nibo bigambye ibi bitero.

Gusa Arabia Saudite na Amerika bavuga ko ibi byakozwe na Iran ndetse bigatuma ibiciro bya petrol bizamuka ku isi kuko bibasiye ahava 5% by’iyo ku isi yose.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mohammed bin Salman,bavuga ko ari we ubwe wicishije Bwana Khashoggi kuko yavugaga ibibangamiye ubutegetsi bwe.

Mu kiganiro yatanze ejo ku cyumweru, Mohammed bin Salman yagize ati: "Ndemera ko nabigizemo uruhare muri rusange nk’umutegetsi w’igihugu kuko byakozwe n’abantu bakorera leta yacu".

Ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru CBS,Mohammed bin Salman, yavuze ko yemera mu buryo runaka uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi gusa yahakanye ko ubwe ari we watanze amabwiriza yo kumwica.


Comments

mazina 30 September 2019

Ikibazo cya IRAN gishobora guteza Intambara a 3 y’isi.Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.