Print

Umugabo n’umugeni we baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu bagiye mu bukwe bicaye kuri moto [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 5933

Ubwo aba bombi bari bagiye gushyingiranwa,Kondwani n’umugore we Rita bagiye gushyingiranwa ku karere kitwa Zomba bakomokamo bicaye kuri moto umugabo ahetse umugore.

Amafoto yaba bombi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga benshi babashimira ko batasesaguye.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Zomba bwanditse kuri Facebook buti “Uru ni urugero rwiza ku bakiri bato ko n’igihe badafite amafaranga menshi bakora ubukwe.”

Ababonye aya mafoto kuri Facebook bose bemeranyije ku kintu kimwe ko gukora ubukwe bidasaba ngo ube ufite ibya mirenge.

Umwe mu babonye aya mafoto yagize ati “Impano ikomeye ku munsi w’ubukwe n’urukundo,ntabwo ari ugusesagura ibintu ngo nimugera mu rugo mushwane.”


Comments

mazina 30 September 2019

Ubukwe bukwiye kuba simple.Muzarebe ukuntu I Burayi boroshya ubukwe.Hariyo batumira abantu nk’icumi gusa.Biriya byo gushaka amadeni kugirango uzakore ubukwe bikwiye kuvaho,ugatumira abantu bake mukishima.Ikibabaje nuko muli Reception utumira abantu 1000,ukabafata nabi kandi baragutwerereye amafaranga menshi.Ikindi kibabaje nuko abashakanye benshi batandukana.Nyamara Imana ishaka ko babana akaramata.Biterwa nuko benshi bacana inyuma,aho kwihanganirana.Tuge twumvira Imana,dukundane akaramata,kugeza igihe Imana izahindurira isi paradizo,tukabana iteka,nta gusaza cyangwa gupfa.Ariko tukibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo.