Print

Knowless Butera yahishuye ibidasanzwe umwana wabo w’imyaka 3 ari gukora

Yanditwe na: Martin Munezero 30 September 2019 Yasuwe: 3247

Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda batigeze bagaragaza umwana wabo kuva yavuka kugera magingo aya gusa we avuga ko ari ubushake ndetse bizafasha umwana wabo.

Akenshi yakundaga kubazwa n’itangazamakuru impano amubonamo gusa agahishura ko hari byinshi amubonamo gusa akemeza ko atarasobanukirwa nicyo yiyumvamo cyane.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko umwana we ku myaka 3 arimo kumwereka ibintu bidasanzwe birimo impano zitandukanye zirimo gukina amanota kuri piano ndetse ngo abona azamo umuririmbyi mwiza.

Ati: “ Umukobwa wanjye agerageza byinshi. Iyo ndirimba nawe ararimba, twakina umupira nawe akawutera ndetse ubu azi no gukina amanota amwe ya piano.”

Knowless avuga ko impano iyo ariyo yose azabona mu mwana we azamufasha kuyizamura, ngo ikibi ni uko yaba ihabanye n’amategeko cyangwa imwangiriza isura(yaba iy’umwana cyangwa iy’umuryango we.)

Umwana wa Knowless kandi afite amahirwe yo kumenya gukoresha ibyuma bya muzika bitandukanye kuko Nyina ari umuririmbyi, Se akaba umwe mu bahanga mu gutunganya muzika bakomeye mu Rwanda. Clement Ishimwe afite icyumba atunganyirizamo umuziki cyizwi mu Rwanda kitwa Kina Music ibi rero bibaha ikizere ko azabimenya vuba kandi bitagoranye.