Print

Reba amagambo umukobwa wari umukozi wo mu rugo uherutse kwica icyarimwe abana 3 bavukana yari yarabwiye Mama wabo

Yanditwe na: Martin Munezero 30 September 2019 Yasuwe: 21509

Kuwa Gatandatu, tariki 21 Nzeri 2019 ahagana mu ma saa moya ni bwo inkuru y’iyicwa rya Iradukunda Yvonne w’imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite 6, na Masengesho Isabelle wari ufite imyaka 4 yamenyekanye. Aba ni bana b’umuryango wa Habumugisha Jean de Dieu na Musengimana Theresie bo mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera, bapfushije abana batatu.

Abaganira na nyina w’umwana bemeza ko uyu mukobwa yari yaramubwiye ko ngo azamukorera ikintu atazibagirwa mu buzima. Ibyo ngo yabimubwiraga iyo habaga hari icyo batumvikanyeho nk’uko The sourcepost ibitangaza.

Nyina w’aba bana ni we wamenye bwa mbere iyi nkuru ubwo yinjiraga mu nzu agasanganirwa n’umwijima.

Bamwe bishwe batemwe amajosi, umuhoro uhera ku bikanu, hari n’undi ngo watemwe hagati mu mutwe nk’uko bivugwa n’abaganiriye n’uwo muryango. Uyu mukobwa ukekwa bavuga ko atari afite imyitwarire myiza.

Uyu mukobwa ngo wari n’umuririmbyi muri korari, usenga akaniyiriza, nta kibazo yari afitanye n’umuryango yabagamo. Uyu bazubagira ngo ubusanzwe yari yarigeze gufungwa imyaka itandatu ashinjwa kwica umwana yari yabyaye ariko umuryango wa Habumugisha ntiwari ubizi.

Uyu mukobwa ngo yavugaga ko nabona aho abona akazi akarya akaryama bakamugurira imyenda atari ngombwa ko bamuhemba. Yaje guhura n’uyu muryango umwakira nk’umwana mu rugo. Icyo gihe yakoraga imirimo yose agasigarana abana bamukunda.

Umuryango wa Habumugisha mbere yo kumwakira wabajije uwe niba bamwakira, abandi bababwira ko nta kibazo. Uru rugo bikekwa ko yahekuye, yari arumazemo amezi 4.

Bazubagira yaje gusangwa mu mugozi yimanitse, bityo bigakekwa ko yishe abana yarangiza na we akiyahura.

Kuri ubu umuryango uracyari mu gahinda gusa ngo ugenda ubyakira buhoro buhoro n’ubwo bitoroshye.


Comments

Habimana Theophile 1 October 2019

Yewe iyi nkuru irababaje pe. Arkose ko adahari ngo yiregure kuri ibyo bibi byose bamushinja?

Muti abana baramukundaga, muti Kandi yabwiye nyirabuja ariya magambo. Aho nyirabuja ntiyari yaramujujubije??
Simushigikiye uwo mwikanyi! Ahubwo ndagira inama ababyeyi bakoresha abakozi bo murugo yo kubaha abakozi babo. Erega bajyayo bakeneye impuhwe nabo za kibyeyi kuko abenshi ni rubanda rugufi bahuye nubuzima busharira. Ubu rero uyumukozi yakoze ubukangurambaga nkubwo kwa (Makuza, kwiyahura) kujujubya umuntu ukurerera abana ninko kwikora munda! Abakoresha mwe nimurye muri menge.

Kuki mukahana ibishimisha abana babo mukibagirwa gushimisha ubuzima bwabo cyangwa ababyeyi babo (abakozi)

Nimwibuke wamwana wari wishwe ninsinga yakubitwaga na nyirabuja!!
UMURYANGO we ntamakuru yubutabera bwe aho bugeze?

Ndangije nsaba abakoresha Bose gukunda no kubaha abo banyina babana babo.
Umunsi mwiza!