Print

Rio Ferdinand wamamaye muri Manchester United yashyingiranywe n’umukunzi we arusha imyaka 12 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2019 Yasuwe: 3094

Rio Ferdinand w’imyaka 40 yashyingiranywe mu ibanga na Kate Wright w’imyaka 28 mu mpera z’icyumweru gishize mu bukwe bw’igitangaza bwamaze iminsi 3 mu gihugu cya Turkey.

Mu minsi ishize nibwo Kate yashyize hanze ifoto y’ubukwe na Ferdinand ndetse ahindura izina rye Wright kuri Instagram arisimbuza Ferdinand.

Ubukwe bwa Ferdinad na Kate bwamaze iminsi itatu aho kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ariho basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu birori byabereye muri Hotel D Maris Bay muri Turkey.

Aba bombi basabye inshuti n’abavandimwe babo telefoni zabo kugira ngo bataza gufata amafoto bakayakwirakwiza hanze.

Rio Ferdinand yasabye Kate ko bazarushinga mu Ugushingo umwaka ushize ariko bakoze ubukwe hafi umwaka ugiye kurangira.Aba bombi bamaze imyaka 3 bakundana.

Amakuru avuga ko Ferdinand yarize ubwo yabonaga umukunzi we ari kunyura ku itapi itukura amusanga ngo bambikane impeta.

Ubukwe bwa Rio Ferdinand na Kate bwasusurukijwe n’umuhanzi w’Umunyamerika Ashanti.