Print

Reba umukobwa wegukanye ikamba ry’ufite ikibuno kinini kandi cyiza kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 October 2019 Yasuwe: 6004

Ni mu irushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu gihugu cya Mexique.

Abakobwa b’ibibuno binini baturutse bo mu bihugu nk’Ubwongereza, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Australia, Espagne, Ubufaransa, Ubudage, Portugal, Mexique na Brazil bose bari babukereye, buri wese agerageza gukora uko ashoboye ngo arebe ko yakwegukana iri kamba.

Suzy Cortez yegukanye iri kamba nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be bakomoka muri Brazil, ariko bari baserukiye ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi. Aba ni Rayane Laura Souza wabaye uwa kabiri ahagarariye Ubufaransa, na Jessica Lopes wabaye uwa gatatu ahagarariye Ubwongereza.

Irushanwa rya Miss Bum Bum rya 2018 ryabayemo agashya, kuko abakobwa bari bahataniye barwaniye ku rubyiniro. Ni nyuma y’uko Ellen Santana w’imyaka 31 ukomoka muri Leta ya Rondônia mu Majyaruguru ya Brazil yatangazwaga nk’uwegukanye iri kamba, gusa bikababaza abo bari bahanganye bamushinjaga kugira ikibuno cy’ikiganano.

Cyakora cyo iri rushanwa ryari iryo ku rwego rwa Brazil, mu gihe iry’uyu mwaka ryari iryo ku rwego rw’isi.





Comments

mazina 2 October 2019

Ikibazo nuko nta kindi azagikoresha uretse kujya mu busambanyi.Nubwo benshi bishimisha muli sex,bitera ibibazo byinshi.Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.


1 October 2019

aya mabuno nayo bitezaho sikaremano