Print

Uwamurera wabujijwe kujya muri Sena kubera ubunararibonye buke yavuze uko yakiriye uyu mwanzuro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2019 Yasuwe: 6027

Uwamurera Salama wo mu ishyaka PDI yangiwe kuba umusenateri kuko adafite ubunararibonye nkuko urukiko rw’ikirenga rwabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UKWEZI,Uwamurera yavuze ko yakiriye neza uyu mwanzuro ndetse yemera ko ubunararibonye bwamukozeho ntabwo afite.

Yagize ati “Numvise ntagihindutse muri nge. Iriya nkuru nayakiriye neza nta kibazo mfite. Nta kibazo mfite kuko ni gahunda igomba kubahirizwa. Tugomba kugendera ku mategeko y’ igihugu ntabwo tugomba kugenda inyuma yayo.

Uburambe nari mbufite kuko maze imyaka 16 nkora mu nzego z’ ibanze n’ ubu ndacyakora.Nta kibazo gihari usibye ko wenda ubunararibonye ntabwo nujuje”.

Salama amaze imyaka 10 akora mu karere ka Rusizi, aho bivugwa ko ashinzwe kwandika fagitire muri One Stop Center y’akarere.

Kuwa 19 Nzeri nibwo Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda yateranye itora Nkusi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Iri huriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda rirateganya kongera guhura kuwa 03 Ukwakira 2019,rigashaka undi mukandida senateri usimbura Uwamurera, ugomba kurihagararira muri Sena.