Print

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi ya RITCO

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2019 Yasuwe: 3213

Aya masezerano y’ubufatanye yasinywe kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019, asinyirwa ku cyicaro cya RITCO giherereye I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Perezida Munyakazi Sadate yasabye abakunzi ba Rayon Sports kugendana na RITCO mu ngendo zose bakora mu Rwanda kuko uzagura itike y’urugendo akoresheje MK Card azaba ateye inkunga ikipe ye. Ku kiguzi cy’itike hari amafaranga azajya ahita ajya kuri konti ya Rayon Sports

Uyu mufatanyabikorwa yiyongereye ku bandi bakomeje gusinya ubutitsa kugira ngo bakorane na Rayon Sports ifite gahunda yo kubaka stade yayo.





Comments

2 October 2019

ese mu ntara y’amajyepfo izi karita ziboneke hehe?