Print

Burera: Umwarimu yanize umugore we arangije nawe ariyahura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 October 2019 Yasuwe: 3586

Uyu mwarimu wigishaga kuri iki kigo giherereye mu mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera,yishe uyu mugore we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Ndoli Hatangimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore kandi ngo bari barabunze kuva kera.

Ati: “ Dukeka ko Ndoli yishe umugore we kubera amakimbirane bari basanganywe. Inzego zarabunze kuva kera tugira ngo ahari ibintu byagiye mu buryo ariko twatunguwe no kubona uko byagenze.”

Uyu mugabo n’umugore we basize abana babiri nkuko byatangajwe n’abaturanyi babo.


Comments

gatare 2 October 2019

KWIYAHURA birimo gufata indi ntera mu Rwanda.Ejobundi nibwo Report ya Police yerekanaga ko mu mezi 9 gusa hamaze kwiyahura abantu 205.Bisobanura abantu 23 mu kwezi,udashyizemo abiyahura ntibimenyekane.Wa mugani wa bible,turi mu bihe biruhije byo mu minsi y’imperuka.Abantu biyahura kubera IBIBAZO: Kunaniranwa kw’abashakanye,Ubusambanyi,Ubukene,Depression,Akarengane,Ubushomeli,etc…
UMUTI ni uwuhe?Nta handi tuwusanga uretse muli Bible.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose.Noneho agakuraho Ibibazo byose,kimwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga,ndetse Indwara n’Urupfu bizavaho burundu.Nta muntu uzongera kwiyahura kubera ko Ibibazo byose bizavaho.Abashaka kuzaba muli iyo Paradizo,Yesu yasize abasabye gushaka ubwami bw’Imana mbere ya byose,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,amashuli,politike,etc..Turabita bakatujyana I Rusororo.Ariko nkuko bible ivuga,abashaka Imana izabazura ku munsi wa nyuma.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana cyane.Paradizo ntabwo iri kure.Nkuko benshi babivuga,barimo n’abatemera Bible,turi mu minsi iruhije y’imperuka.


1 October 2019

ooo divorce niyo nziza