Print

Biravugwa ko Col. Sinayobye Bernabé wakoranaga na Sankara yashimutiwe muri Tanzania

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 7185

Col.Sinayobye yavuzwe mu rubanza rwa Nsabimana Callixte nk’umwe mu bari abayobozi be bamufashaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamagabe.

Ikinyamakuru Rwandatribune.com cyatangaje ko ku wa mbere tariki ya 30 Nzeli 2019, saa mbiri za mu gitondo, Col Sinayobye ngo usanzwe azwi ku izina rya Morani yaburiwe irengero aho yari atuye mu mujyi wa Dar salam mu gihugu cya Tanzaniya.

Umugore we w’umurundikazi aganira n’iki kinyamakuru, yagitangarije ko umugabo we yasohotse mu gitondo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi aho nyuma y’aho ntiyongeye kumuca iryera.

Yagize ati: “Yasohotse nk’ugiye hano ku irembo,yari yambaye inkweto za kambambiri anavugira kuri telefone saa mbiri n’igice nibwo namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri k’umurongo.”

Nkuko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabivuze mu rubanza rwa Sankara rwo kuwa 18 Werurwe 2018, FLN yiyunze n’Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi (PDR-Ihumure) ribowe na Paul Rusesabagina, n’Inama y’Igihugu Iharanira Demokarasi (CNRD-Ubwiyunge) iyobowe na Gen Ndagijimana Laurent bita Wilson Irategeka, bashinga ihuriro MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique), Nsabimana Callixte aba Visi-Perezida wa kabiri w’iryo huriro.

Nyuma yo kurema MRCD ngo bashinze umutwe w’Ingabo wa FLN banagabana inshingano, umuyobozi wa FLN aba Habimana Amada yungirijwe na Sinayobye Bernabé, Nsabimana Sankara agirwa umuvugizi. Uwo mutwe ngo wahawe inshingano zo kugaba ibitero ku Rwanda, unahabwa ibikoresho by’imbunda n’amasasu.

Col Sinayobye Bernabe Morane waherukaga kwirukanwa mu ishyaka rya CNRD UBWIYUNGE rya Paul Rusesabagina,agahungira muri Tanzania, yavutse mu mwaka wa 1971 avukira ahitwa Komini Mudasomwa, Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.


Comments

mupfumu 2 October 2019

abatera u Rwanda muribeshya, mujye kuraguza. bazababwira ko gutera u Rwanda byarangiye kugeza ku munsi wimperuka.
ahubwo muzashirira i mahanga ngo muragambanira u Rwanda. ariko mwibaza ko Imana yareka abantu (ibiremwa byayo) bigafata miliyoni irenga bakayica barangiza bagapanga kongera kuyogoza icyo gihugu? Nibishoboka


Mahoro 2 October 2019

itifuriza Urwanda amahoro wese natwe ntayo tumwifuriza. yabuze nkuko bamwe mubarwanyaga Nkurunziza w’uburundi baburiwe irengero nabo bari Tzd, nabugingo nubu ntakanunu kabo.