Print

Real Madrid yatanze impamvu itangaje yatumye umunyezamu Courtois adakina igice cya kabiri muri Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 3251

Umuyobozi w’imikino wa Real Madrid, Emilio Butragueno,yavuze ko Courtois yavuye mu kibuga arwaye ubwo igice cya mbere cyari kirangiye asimburwa na Alphonse Areola wakuyemo umupira ukomeye wa Rutahizamu Dennis basigaranye agiye gutsinda igitego cya 3.

Uyu muyobozi yagize ati “Courtois yagize ikibazo mu nda ubwo igice cya mbere cyari kirangiye.Yasimbuwe na Areola wadutabaye bikomeye ubwo byari 2-1.Ni umuhanga cyane.”

Zidane abajijwe ku bitego yinjijwe,yavuze ko igitego cya mbere cyari gisekeje,ariko abakinnyi be bitwaye neza mu gice cya kabiri babasha kubona inota rimwe.

Mu ijoro ryakeye Real Madrid yaraye yongeye kwitwara nabi mu itsinda A,inganya ibitego 2-2 na Club Brugge ariko ibi bitego byose byinjijwe Courtois ari mu izamu aho ashinjwa gusohoka nabi ndetse no kwitwara nabi ku gitego cya mbere.

Courtois ntabwo akibasha kurangiza umukino atinjijwe igitego ndetse urwego ariho muri iyi minsi ruteye agahinda ariyo mpamvu benshi bemeza ko ashobora kuba atari arwaye nkuko bivugwa ahubwo Zidane yamukuyemo kugira ngo adakomeza kwinjizwa ibitego bidasobanutse.





Courtois yarwaye mu nda nyuma yo gutsindwa ibitego byinshi asimburwa na Areola


Comments

2 October 2019

Nukwihangana