Print

Meghan Markle umugore w’igikomangoma Harry yajyanye mu nkiko ikinyamakuru Mail cyo mu Bwongereza

Yanditwe na: Martin Munezero 2 October 2019 Yasuwe: 1738

Ni amakuru yemejwe n’igikomangoma Harry, mu itangazo cyashyize ahagaragara ejo ku wa kabiri.

Meghan yahisemo kujyana mu butabera iki gitangazamakuru, nyuma y’igihe kirekire cyaramuzengereje. Nta kabuza, dore ko Meghan kuva yamenyana n’igikomangoma Harry Mail na TMZ biri mu bitangazamakuru byamwandikagaho umunsi ku wundi.

The mail yahuhuye ibintu ubwo yashyiraga ku karubanda ibaruwa y’ubuzima bwite bwa Meghan.

Igikomangoma Harry utagize byinshi avuga kuri iyi baruwa, yavuze ko uburyo umugore we atotezwamo n’itangazamakuru busa n’ubwo nyina umubyara Princess Diana yatotezwagamo mbere yo gukorera impanuka i Paris mu 1997 bikarangira anayiguyemo.

Ati” Ubwoba mfite ni ubw’amateka yatangiye kwisubiramo. Natakaje mama umbyara none ndabona umugore wanjye atangiye kuba inzirakarengana y’iriya mitwe ifite imbaraga [itangazamakuru].”

Ku bwa Harry, ngo impamvu bahisemo kwiyambaza ubutabera ni uko iriya baruwa yashyizwe ahagaragara binyuranyije n’amategeko, nta n’ikindi igamije uretse kwangiza.