Print

Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe ya RNC na FDLR bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 1998

Aba bantu bose bageze mu rukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo bacunzwe n’Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare cy’u Rwanda, Military Police,ahagana saa tanu z’amanywa baje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abaregwa barimo uwitwa Rtd Maj Habib Mudathiru uheruka gufatirwa muri RDC ndetse akaba afatwa nk’umuyobozi wabo n’undi musirikare witwa Lt Nsanzimana Patrick.

Umucamanza yabanje kureba ko imyirondoro y’abaregwa yuzuye, maze Mudathiru ari nawe urimo gufatwa nk’uyoboye iri tsinda, avuga ko yavutse mu 1966. Yabajijwe n’umucamanza aho atuye, arasubiza ati ’mu ivuriro." Nyuma yaje kuvuga ko atuye i Kanombe.

Lt Nsanzimana Patrick we avuka mu Karere ka Nyaruguru, ari naho atuye. Yabwiye urukiko ko yari umushomeri. Harimo na Gatwere Joseph uvuga ko umuryango we uba i Bujumbura, yavutse mu 2001. Afite ubwenegihugu bwa Uganda ari naho yari atuye. Yabwiye Urukiko ko nta kazi yari afite, ndetse nta n’amashuri yize. Harimo kandi Habyarimana Joseph wavutse mu 1979, mu Karere ka Gisagara.

Umucamanza Lt Col Charles Madudu yavuze ko abakurikiranweho uko ari 25 baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; Kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; Kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no Kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Abandi 23 bagejejwe imbere y’urukiko ni:

Ngiruwera Shadrac yavutse mu 1996 mu Karere ka Gakenke.

Ndirahira Jean de Dieu, Umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1987.

Desiderion Fred, Uganda/Rubenge, yavutse mu 1996

Gashumba Andre yavukiye mu karere ka Nyagatare mu 1966.

Habarurema Jackson yavukiye mu Karere ka Nyagatare mu 1994.

Ndibanje Lambert ni umurundi ufite ubwenegihugu bwa Malawi, atuye muri Tanzania

Yukamazina Leverien yavutse mu 1997 ni Umurundi w’i Muramvya

Ndikurugendo Yisa yavutse mu 1989, ni Umurundi

Habanabakize Innocent yavutse mu 1993 mu Karere ka Gisagara.

Rusigariye Ildephonse yavutse mu 1996, Akarere ka Gisagara.

Ndikumana Yisa.

Bihoyiki Diogène yavutse mu 1982 mu Karere ka Gisagara

Haguma Claude, Akarere ka Rubavu, yavutse mu 1996.

Rugambwa Suraimani, akomoka Masaka/uganda yavutse mu 1976

Mbarushimana Ildephonse, Akarere ka Gisagara, yavutse mu 1997.

Nsabimana Jean Marie, umurundi atuye mu Cibitoke yavutse mu 1991.
Ngendakumana Vedaste, yavukiye mu Karere ka Gisagara mu 1987

Minani Jean, yavutse mu 1982 akaba ari Umurundi wavukiye muri Komini Kayanza

Rugamba Hagenimana Viateur we yavukiye mu Karere ka Gicumbi mu 1992

Mfitumukiza Assier atuye mu Karere ka Karongi, yavutse mu 1990.

Twizerimana Patrick yavukiye mu Karere ka Kanyaruguru mu 1990.

Gatwere Joseph w’imyaka 18, uvuga ko umuryango we uba i Bujumbura ariko akaba afite ubwenegihugu bwa Uganda.

Habyarimana Joseph wavutse mu 1979, akaba akomoka mu Karere ka Gisagara

Source: IGIHE