Print

Cristiano Ronaldo yeruye avuga akazi azakora nyuma yo gusoza umupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 4343

Cristiano Ronaldo yahishuriye ikinyamakuru Sportbible ko ashobora guhagarika umupira w’amaguru mu myaka 2 iri imbere agahita yinjira mu bucuruzi aho ngo yamaze kubona ikipe ngari bazakorana.

Yagize ati “Ndacyakunze umupira w’amaguru.Ndashaka gukomeza gushimisha abafana n’abantu bakunda Cristiano.Si ngombwa imyaka icy’ingenzi ni mu mutwe.Imyaka 5 natangiye kwishimira ubuzima bwo hanze y’umupira w’amaguru.Ninde uzi ibizaba mu myaka 2 iri imbere?.

Ugomba kwiyizera.Mu mupira w’amaguru narigenzuraga.Nzi icyo ngomba gukora.Mu bucuruzi biragoye kuko uba ukeneye abandi bantu.Mfite ikipe ngari tuzakorana,bizaba bikomeye.”

Cristiano Ronaldo waraye utsinze igitego cya 127 muri UEFA Champions League,biravugwa ko ashobora kutazongera amasezerano mashya muri Juventus afitiye indi myaka 2 aho ashobora guhita asezera kuri ruhago.