Print

Minisitiri wa Uganda yasuzuguriwe bikomeye muri Amerika birakaza cyane Perezida Museveni bituma acira umugani iki gihugu

Yanditwe na: Martin Munezero 2 October 2019 Yasuwe: 11342

Aka gasuzuguro kaje nyuma yaho General Kale Kayihura akomanyirijwe kudakandagira muri Amerika. Min.Bart Katurebe ngo na we akaba aherutse guhabwa ‘Visa’ ijya muri Amerika ku bwaburembe, yanagerayo nabwo ntiyakirwe nk’umunyacyubahiro wo ku rwego rwa Minisitiri.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, cyatangaje ko Ambasade ya Washington muri Uganda yari yabanje kwanga kumuha ‘Visa’, ikamugora, aho agereye Los Angeles nabwo ahagarikwa ku kibuga iminota 40.

Mu cyumweru gishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni akimenya ko Minisitiri we yimwe uburenganzira bwo kujya mu butumwa bw’akazi muri Amerika. Yaciye umugani mu kinyankole ‘ko amazi iyo akubwiye ngo winyoga, uyasubiza ko nta mbyiro ufite”.

Nyamara ngo umwe mu bahafi mu butegetsi bwa Museveni utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye iki kinyamakuru ko impamvu abategetsi ba hafi ya Museveni bari kwimwa ibyangombwa byo kujya muri Amerika, ari ukubaburira ko bakwiye kureba kure ndetse ngo ni ugusa n’abashyira igitutu kuri Perezida Museveni.