Print

Nice yirukanye rutahizamu wayo wafashwe yibye isaha ya mugenzi we bakinana ifite agaciro ka miliyoni 62 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 3355

Dolberg w’imyaka 21 ukomoka mu Denmark yabuze iyi saha ye kuwa 18 Nzeri uyu mwaka,ahita ajya kurega kuri polisi cyane ko yamuhenze cyane.

Mu butumwa ikipe ya Nice yasohoye kuri iki kibazo yagize iti “Nyuma yo kwibwa ku isaha ya Kasper Dolberg yaburiye mu rwambariro rw’abakinnyi,hanyuma umukinnyi wacu akemera ko ariwe wayibye,twafashe umwanzuro wo guhita dusesa amasezerano nawe.Ikipe ya OGC Nice ntiyakwihanganira imyitwarire nk’iyo.”

Uyu rutahizamu Fadiga wakinnye mu ikipe y’Ubufaransa ya U-18 yemeye ko ariwe wibye iyi saha ndetse yemera kuyirih bituma yaba Nice cyangwa Dolberg bahagarika kumujyana mu nkiko.

Mu butumwa Fadiga yanyujije kuri Twitter ye,yasabye imbabazi abafana arangije avuga ko yibye iyi saha ya Dolberg kubera ishyari yamugiriye ry’uko yamutwaye umwanya.

Yagizea ati "Murabizi navunitse amezi menshi ndetse ngarutse mpabwa ikarita itukura ubwo nari mu batarengeje imyaka 19.Ibyo byangizeho ingaruka mu mutwe ndetse bihurirana n’ibihe Dolberg yarimo.Natwaye isaha ye nta yindi mpamvu mfite ahubwo kubera ishyari namugiriye.Aho kugerageza guhangana nawe mu kibuga ngo duhanganire umwanya,namukoreye ubugoryi."

Kasper Dolberg wibiwe mu rwambariro,yageze muri Nice uyu mwaka avuye mu ikipe ya Ajax mu Buholandi.

Uyu mujura Fadiga wazamukiye muri Nice, yagize amahirwe ikipe ya Paris FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa ihita imusinyisha.




Fadiga[wambaye umutuku] yafatanywe isaha ya Dolberg[wambaye ubururu]ahita yirukanwa muri Nice


Comments

gakuba 2 October 2019

a bafite amafaranga barakimara ibibazo nuko bakamenya abakene isaha ya 62 000 000 Frws !!!!!! amafaranga agura V8!!!!!


gakuba 2 October 2019

a bafite amafaranga barakimara ibibazo nuko bakamenya abakene isaha ya 62 000 000 Frws !!!!!! amafaranga agura V8!!!!!