Print

Kylie Jenner yibasiwe n’abafana kubera uko yari yambaye mu bukwe bwa Justin Bieber [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2019 Yasuwe: 6580

Kylie Jenner uherutse kuba umwe mu bakiri bato batunze miliyari y’amadolari,yagaragaye yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanga mu bukwe bwa Justin Bieber bituma abakunzi b’ikiganiro cyitwa Keeping Up With The Kardashians agaragaramo we n’abavandimwe be barimo na mwene se Kim Kardashian bamunenga cyane.

Kylie Jenner yari mu batumirwa 154 Justin Bieber yatumiye mu bukwe bwe n’umugore we Hailey Baldwin buherutse kubera muri Carolina y’Amajyepfo kuwa mbere w’ iki cyumweru.

Kylie w’imyaka 22 yari yambaye ikanzu isa na zahabu,ikurura abagabo cyane ndetse yo gusohokana kurusha uko wayijyana mu bukwe,bituma abafana be bamwibasira.

Umwe mu bafana basaga miliyoni 147 zikurikirana Kylie Jenner yagize ati “Hagize umuntu uza mu bukwe bwanjye yambaye gutyo byandakaza.”

Undi yagize ati “Ni gute wiyambika gutyo mu bukwe butari ubwawe?.Icara hasi madamu.”