Print

Abanyarwanda 2 mu banyafurika bakiri bato bahesheje ishema umugabane wa Afurika mu mwaka wa 2019

Yanditwe na: Martin Munezero 2 October 2019 Yasuwe: 8155

Ni urutonde rwasohotse kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019. Uru rutonde rumaze imyaka ine rukorwa, dore ko rushyirwa ahagaragara bwa mbere byari muri 2016. Rujya ahagaragara buri mwaka.

Henri Jado yamenyekanye ku maradiyo nka Salus na Radio 10, magingo aya akaba ari ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Singapore. Mugenzi we Usher Komugisha ni umunyamakuru w’imikino ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Super Sports.

Bari kuri runo rutonde kimwe n’abandi Banyafurika batandukanye, biganjemo aba-Sportifs, Abanya-Politike, abanyamakuru ndetse n’abanyamuziki.

Amazina akomeye ari kuri uru rutonde arimo nka Caster Semenya, Umunya-Afurika y’Epfo uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru.

Ruriho kandi Umunya-Senegal Sadio Mane ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Umunya-Misiri Mohamed Salah bakinana, Pierre Emerick Aubamenyang ukinira Arsenal na Alex Iwobi, Umunya-Nigeria ukinira Everton yo mu Bwongereza.

Rugaragaraho kandi Riyad Mahrez, Umunya-Algeria ukinira Manchester City yo mu Bwongereza.

Abandi basportifs barugaragaraho barimo Umurundi Francine Niyonsaba ukina umkino wo gusiganwa ku maguru, Genzebe Dibaba Keneni ukomoka muri Ethiopia na we usiganwa ku maguru cyo kimwe n’Umunyakenyakazi Beatrice Chepkoech.

Ruriho kandi Elton Jantjies, Umunya-Afurika y’Epfo ukina Rugby.

Abahanzi bagaragara kuri runo rutonde biganjemo abanya-Nigeria. Aba barimo Burna Boy, Davido, Mr. Erazi, cyo kimwe na Teni.

Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo Umunya-Zimbabwe Landrick, Umugande Eddy Kenzo, Rachid Salma ukomoka muri Maroc ndetse n’ Umunya-Ghana Shatta Wale.

Umunyarwenya Tata Osca ukomoka muri Congo Brazzaville na we aruriho.

Urutonde rw’Abanyafurika ijana bahesheje umugabane ishema rwaherukaga gusohoka muri 2018, Umunyarwanda wari ururiho icyo gihe akaba ari umubyinnyi Sherrie Silver.