Print

Iribagiza Joy yatereye imitoma Yannick Mukunzi ku karubanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 October 2019 Yasuwe: 5921

Iribagiza Joy na yannick Mukunzi bakundanya igihe lkirekire baza gufata umwanzuro wo kujya imbere y’amategeko kwemeza ko babana tariki ya 20 Mutarama 2019, baje no kwibaruka umwana w’umuhungu Mukunzi Ethan.

Nyuma yo gusezerana uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru, yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden.

Yannick wizihije isabukuru y’imyaka 24 , umugore we Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, umugore we Iribagiza Joy, yafashe umwanya yifuriza umugabo we isabukuru nziza, aho yavuze ko yagize amahirwe yo kuba ari we mugore wa mbere wahiriwe ku Isi.

Yagize ati”isabukuru nziza ku mugabo wa mbere mwiza ku Isi yose, Imana ikomeze kubana na we kandi ikurinde kuri buri ntambwe uteye mu buzima bwawe. Sinabona uburyo buhagije nagushimira ku byo wankoreye ni byo ukomeje kunkorera.

Ndi umugore w’umunyamahirwe ku isi yose, ndagira ngo umenye ko nishimira kuba nkufite nk’umugabo wanjye kandi ndagusezeranya ko buri gihe nzaba mpari ku bwawe mukunzi. Ndagukunda cyane kandi buri gihe nzahora ngukunda. Isabukuru nziza na none mukunzi.”