Print

Kera kabaye Diamond Platnumz yerekanye umwana we na Tanasha bibarutse ku itariki imwe nawe yavukiyeho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 October 2019 Yasuwe: 2857

Ni nyuma y’uko muri Nyakanga aba bombi bari batangaje ko bateganya kunguka umwana, inkuru yahise isamirwa hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Uyu mwana utaratangazwa amazina yavutse kuri uyu wa 02 Ukwakira 2019, akaba ari itariki imwe n’iyo se umubyara Diamond yavukiyeho mu myaka 30 ishize.

Umuhanzi Diamond yemeje aya makuru binyuze ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram acigatiye uyu mwana, ayiherekezanya amagambo agira ati” Isabukuru nziza kuri twembi.”