Print

Burundi: Umunyamabanga w’amashyaka ashamikiye kuri CNDD FDD yise imbeba abayoboke ba CNL

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 1070

Imbonerakure zimaze igihe kinini zitoteza abayoboke b’ishyaka rya CNL rya Agathon Rwasa uzwi cyane muri politiki y’Uburundi ariko uyu munyamabanga wabo yazisabye kugabanya uru rugomo kuko ngo ari intare abayoboke ba CNL bakaba imbeba.

Yagize ati “Rubyiruko muhumure,nta muntu uzabashinja ko mwahohoteye abayoboke ba CNL.Ntimuzasubire gutoteza abayoboke b’ishyaka rya CNL.Nimwe muyoboye iki gihugu.Nimwe muyoboye ishyamba,muri intare.Mumenye rero ko intare zirya imbeba.Nimwe mugomba kurinda izo pusi n’imbeba.Nta ntare irya inyamaswa zapfuye.Mugomba kurinda umutekano wazo zigakomeza kubaho.

Mugomba guhora mwiteguye kugira icyo mukora kuko nimwe mushinzwe kurinda iki gihugu.Ntabwo mwemerewe guhunga.Nibiba ngombwa ko mutontoma muzabikore mubakange.”

Ibi Ndayizeye yabitangaje kuwa 29 Nzeri 2019 ubwo yari ahitwa Cibitoke mu muhango wo guha inzu abasaza icyenda bo mu ishyaka rya CNDD FDD bakomerekeye mu ntambara.

Uyu mugabo yashishikarije abayoboke ba CNDD FDD kunga ubumwe bakazitwara neza mu matora yo muri Gicurasi 2020.