Print

Mukeshimana ushinjwa kwiba Ishimwe Clement umugabo wa Butera Knowless yafunzwe by’agateganyo

Yanditwe na: Martin Munezero 3 October 2019 Yasuwe: 3030

Mu minsi ishize humvikanye inkuru ivuga ko Nyiri Kina Music yibwe amafaranga angana na Miliyoni 2 n’uwitwa Mukeshimana, benshi bibajije uko yamwibye amafaranga gusa biza kumenyekana ko yakoresheje agatabo ka banki [Sheki].

Kuri uyu wa kabiri wiki cyumweru nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko uyu mukobwa yaba afunze by’agateganyo.

Mu rubanza ruheruka nibwo Ishimwe Clement uhagarariye inzu ya Kina Music yatanze ikirego ashinja Mukeshimana kumwiba agatabo ka banki kanditse kuri Studio ya KINA Music, akifashisha sheki imwe akigana umukono we, akabikuza 1 925 000 Frw.

Mu rubanza Mukeshimana ukekwaho kwiba Ishimwe Clement yemeye ko yakoresheje sheki ye gusa, yemeza ko atigeze asinya kuri iyo sheki.

Yagize ati “Nari ndi ku Ruyenzi aho nsanzwe ntuye, Ndahiro Eric (baraziranye) arampamagara ambwira ko bafashe Ishimwe asambana n’umugore w’umusirikare bakorana, bityo yanze ko bamushyira hanze abasinyira sheki.”

Ngo icyo gihe bamusabye ko ajya kuyabikuza bakamuhaho ibihumbi 70 niko kujya kuri banki arayabikuza arayabazanira bamuhaho ayo bamwemereye. Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko uyu mukobwa akurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe hagikomeje iperereza.