Print

Murangwa Hadidja niwe watorewe gusimbura Uwamurera Salama wangiwe kwinjira muri sena kubera ubunararibonye buke

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 5185

Madamu Murangwa Hadija w’imyaka 44 y’amavuko, n’umunyamategeko, afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, akaba yari asanzwe mu nama y’ubuyobozi ya Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR].

Uwamurera Salama wo mu ishyaka PDI yangiwe kuba umusenateri kuko adafite ubunararibonye nkuko urukiko rw’ikirenga rwabitangaje kuwa Kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019.

Salama amaze imyaka irenga 10 akora mu karere ka Rusizi, aho bivugwa ko ashinzwe kwandika fagitire muri One Stop Center y’akarere.

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2019,nibwo Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ryatoye Murangwa Hadidja kurihagararira muri Sena,asimbura Uwamurera Salama.

Murangwa yakoreye kandi ikigo cya Military Medical Insurance (MMI) na Rwanda Biomedical Center (RBC).



Comments

Haguma 6 October 2019

Hanyuma se ko nsomye ngasanga ahubwo ubunararibonye muri politiki bw’uyu buri inyuma yubwuwo agiye gusimbura? Mu ruhando rwa politiki cyangwa kuba yarakoze igihe gihagije mu bintu bituma ahura n’abaturage benshi kandi batandukanye. Uyu nta na hamwe bigaragara.Iyo wenda aba yari umwe mu bayobozi b’umudugudu atuyemo byari kurushaho ariko wapi rwose. Cyangwa n’ikibazo cyo kutagira abarwanashyaka uyu mutwe wa PDI wifitiye.


RANGIRA 3 October 2019

Nturuzi, uyu bigaragara ko ari icyuki numutungo kamere we wabumuhesha!! Nahose uriya wambere kweli koko niba ntaho azwi, akaba umuryango we udafite ibikomerezwa na sura yiwe arumva yari kububona gute kweli???? Rwose umuntu wakoraga muzibanze we yumvaga bishoboka amatora tugira mu rwanda nibizimini ntabizi!!!!!!! Yihangane


kamu 3 October 2019

uyu nawe nukugoragoza, ntabunararibonye afite kabisa, gusa niba babuze undi napfe kwigiramo ntakundi, senator agomba kuba azwi muruhando rwa politique cg yarigishije muri kaminuza igihe kitari munsi ya 10 years.


GAtsinmbazi 3 October 2019

uyu nawe yagitanze tu... Rwanda we