Print

Biravugwa: Abakinnyi bane barimo babiri ba Rayon Sports nibo babonye indangamuntu byemewe n’amategeko abandi 21 ngo bashobora kwirukanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 October 2019 Yasuwe: 5142

Biravugwa ko abakinnyi 25 baturutse mu Burundi bahamagajwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kugira basobanure aho bakuye amarangamuntu y’u Rwanda, bane muri bo,aribo bonyine basanze barayabonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba bakinnyi babonye amarangamuntu mu buryo bwemewe n’amategeko barimo Ndizeye Samuel na Iragire Saidi ba Rayon Sports na Munyakazi Yussuf Lule ,Nimubona Emery uzwi nka Kadogo ba Police FC.

Biravugwa ko mu minsi iri imbere aribwo ibi biro bizatangaza ku mugaragaro umwanzuro wafatiwe aba bakinnyi bandi 21 bakoze amanyanga kugira ngo babone amarangamuntu aho ngo bashobora kwamburwa aya marangamuntu bakirukanwa mu gihugu cyangwa se bakemererwa gukina nk’abanyamahanga.

Abakinnyi 25 bahamagajwe n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda:

1. Tokoto André (Mukura Victory Sports)
2. Ntate Djumaine(Yakiniraga AS Kigali)
3. Harerimana Rachid Léon( yakinaga muri AS Kigali)
4. Idi Djumapili(Etincelles)
5. Girukwishaka Fabrice
6. Habonimana Jimmy Abdoul(Etincelles)
7. Kavumbagu Nahimana Guy(Etincelles)
8. Ndikumana Mussa
9. Irakoze Saidi(Rayon Sports)
10. Ndikumana Magloire(Police FC)
11. Bigirimana Yahya(yanyuze muri Rayon Sports)
12. Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
13. Ismael Wilondja(yatandukanye na Mukura VS)
14. Munyakazi Yussuf Lule(Police FC)
15. Ulimwengu Jules(Rayon Sports)
16. Nininahazwe Fabrice(yatandukanye na AS Kigali)
17. Ndoriyobija Eric(Police FC)
18. Nimubona Emery(Police FC)
19. Cyitegetse Bogard(AS KIgali)
20. Ntahobari Assouman(Mukura VS)
21. Iragire Saidi ( Rayon Sports)
22. Ndayishimiye Hussein (Gicumbi FC)
23. Hakizimana Kevin(Police FC)
24. Mussa Muryango(yanyuze muri AS Kigali)
25. Ndizeye Samuel(Rayon Sports)


Comments

hhg 3 October 2019

Bazabace amande banabambure indangamuntu, naho kubirukana byakururira igihombo gikomeye amakipe yabaguze, bishobora nogushora mumanza ikigo cya leta cyabahaye izo rangamuntu kidakoresheje ubushishozi. aha birasaba ubwitonzi mugukemura iki kibazo.