Print

Gikonko:Haguye imvura nyinshi ivanze n’ umuyaga isenya icumbi ry’ ishuri abanyeshuri batandatu barakomereka n’ibikoresho byabo birimo Matela birangirika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2019 Yasuwe: 1646

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin yatangaje ko abakomeretse bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gikonko.

Yagize ati “Nibyo umuyaga wasenye igisenge cya dortoire y’ abanyeshuri ba E S Gikonko, hakomereka abanyeshuri 6. Ikigaragara nta wakomeretse ku buryo bukabije, bose bari muri Centre de santé turimo turabitaho, ikigaragara nta n’ umwe wapfa biraza gukemuka baraza kuvurwa bakire”.

Gitifu Murenzi yatubwiye ko nubwo igisenge cy’ icumbi ry’ abahungu cyagurutse ngo ntabwo baza kubura aho barara kuko hari indi nzu nshyashya yuzuye itaratangira gukoreshwa.