Print

Hamisa Mobetto yambitswe impeta y’urukundo n’umusore wamukunze akamwibagiza Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2019 Yasuwe: 3619

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2019 , nibwo Hamisa Mobetto yasakaje ifoto ye hanze yambaye impeta ndetse ari mu mpano y’imodoka ya BMW [Be My Wife] yahawe n’umugabo wasimbuye Diamond kuri ubu uri mu byishimo n’umunya-Kenya kazi Tanasha Donna.

Hamisa utigeze agaragaza umusore wamwambitse iyi mpeta gusa biravugwa ko ari umugabo yigeze kwifototanya nawe kuri ubu ukomoka muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Mu magambo uyu munyamidelikazi akaba n’umuririmbyi yanditse yavuze ko yishimiye iyi mpeta yambitswe ndetse nawe yamwemereye kuzamureba umufasha.

Twakwibutsa ko Hamisa ari umwe mu bagore babyaranye n’umuhanzi Diamond kuri ubu umaze kwibikaho abana 5 yabyaranye n’abagore batandukanye.