Print

Kaminuza yo muri Uganda yahaye amahirwe abahanzi 50 bo muri iki gihugu

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2019 Yasuwe: 1190

Hashize igihe kitari gito mu gihugu cya Uganda havugwa ko hari bamwe mu bahanzi badakora umuziki wabo kinyamwuga aha bavugaga ko harimo abatarize ndetse bakeneye kugirango bakarishye ubwenge bazagaruke mu muziki bafite icyo bazi.

Mu bahanzi bigeze gushyirwa mu majwi ko batize bavugaga umuhanzi Eddy Kenzo byigeze kuvugwa ko yigeze no kujya kwigishwa Icyongereza nyuma yuko atumiwe kuri televiziyo mpuzamahanga bikarangira atagiyeyo kubera ikibazo cy’Ururimi.

Iyi kaminuza yemereye ubufasha abahanzi bo muri Uganda 50 bifuza gukarishya ubwenge mu bumenyi butandukanye bitewe nibyo ashaka kwiga.

Muri ayo masomo harimo kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ,kwihangir akazi ,icungamutungo,ndetse n’ayandi aho abazaba babyemeye bazahita bajya kwiga.

Amasomo azatangwa:

Bachelor of Information Technology
Bachelor of Computer Science
Bachelor of Business Administration
Bachelor of Arts with education
Bachelor of Development Studies
Bachelor of Economics
Bachelor of Environment Management
Bachelor of Guidance & Counseling
Bachelor of Public Administration
Bachelor of Mass Communication
Bachelor of Social Work & Social Administration
Bachelor of Industrial Art and Design
Bachelor of International Relations and Diplomatic Studies
Bachelor in tourism and hospitality management