Print

Impamvu Real Madrid yanze guha akazi Antonio Conte mu mwaka ushize yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 3112

Ubuyobozi bwa Real Madrid bukimara kwirukana umutoza Julen Lopetegui,bwahise butangira kurambagiza Antonio Conte wari umushomeri ngo amusimbure ariko Sergio Ramos abwira perezida wa Real Madrid,Florentino Perez ko batifuza uyu mutaliyani.

Antonio Conte ubu uri gutoza ikipe ya Inter Milan ndetse akaba ayoboye Serie A,yabuze akazi ku munota wa nyuma muri Real Madrid kubera ko kapiteni Sergio Ramos ngo atamwifuzaga ahanini bitewe n’umwuka mubi yateje mu ikipe ya Chelsea.

Ikinyamakuru Fichajes.net cyo mu Butaliyani cyavuze ko Conte ariwe wifuzwaga cyane na Perez ndetse ngo bari barangije ibiganiro gusa ngo Ramos yarabimenye ajya kubwira perezida we ko batamukeneye ahubwo ko bifuza ko Solari wari umutoza w’agateganyo yakomeza akazi.

Nyuma yo guha akazi umutoza Solari,ikipe ya Real Madrid yasubiye inyuma cyane,isezererwa muri 1/16 na Ajax muri UEFA Champions League bituma yirukanwa nyuma y’amezi 5 gusa,asimburwa na Zidane watoje imikino mike yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire ndetse niwe ukiyitoza nubu.



Ramos yanze ko Conte ahabwa akazi muri Real Madrid gahabwa Solari