Print

Burundi: Rugerinyange wahoze akuriye umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yabonetse yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 4951

Polisi y’Uburundi yavuze ko yavumbuye umurambo wa Rugerinyange uyu munsi hafi y’urugo rwe mu gihe umuryango we wari umaze iminsi umushaka cyane waramubuze.

Rugerinyange aheruka kubonana n’umuryango we kuwa 29 Nzeri uyu mwaka,ubwo mu gitondo cyo kuri uwo munsi yasurwaga n’abantu 3 barimo n’umugore umwe hanyuma ategeka umukozi we kubashakira icyo kunywa,akibazaniye asanga bamutwaye.

Uyu mukozi yagize ati “Ubwo abo bashyitsi bahageraga,databuja yansabye kujya kumutekera icyayi kirimo tangawizi.Kubera ko nta ndimu zari mu rugo,nagiye kuzigura mu iduka ngarutse nsanga nta muntu numwe uhari.Imiryango yose yari ifunze ndetse n’imodoka ya databuja iparitse hafi y’umuryango.Natekereje ko ari bugaruke vuba.”

Kuri uwo munsi Rugerinyange ntiyigeze agaruka mu rugo ndetse n’iminsi 2 yakurikiye ntiyamubonye bituma ajya kubaza abaturanyi niba bamubonye.Telefoni ye yari yavuyeho.”

Umugore wa Rugerinyange n’abana bose baba hanze y’Uburundi.Umugore we yavuze ko yamwandikiye ubutumwa kuri WhatsApp ku cyumweru nyuma ya saa sita abona yayisomye ariko ntiyamusubiza.Abagize umuryango wa Rugerinyange batangiye guhangayika kuwa kabiri w’iki cyumweru bahita batangira kumushaka baraheba.

Umurambo w’uyu mugabo wahoze ari mu bakomeye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo y’Uburundi wabonetse uyu munsi warashyinguwe,ariko polisi yanze ko ibinyamakuru bitandukanye bikurikirana inkuru yo gutaburura umurambo we uretse RTNB gusa.Bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana bagahita bamuhamba hafi y’urugo rwe.

Urugo rwa Rugerinyange rwari ruzengurutswe n’abapolisi benshi ubwo umurambo we wabonekaga kugira ngo babuze itangazamakuru n’abandi banyu kwinjira.


Comments

Ndungutse 5 October 2019

ubwo system ya murutse nyine!


Ndayisaba Laurentine 4 October 2019

Imana imwakire mubayo. Umuntu aberaho kwica no kumena amaraso aragowe