Mu minsi ishize nibwo ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyatangiye gukora iperereza ku bakinnyi benshi bakomoka I Burundi baje gukina mu Rwanda bafite indangamuntu z’u Rwanda ngo kirebe ko bazibonye byemewe n’amategeko ariko benshi bazibonye mu buryo budakwiriye.
Amakuru Umuryango ukesha imbuga nkoranyambaga za Radio TV10,aravuga ko FERWAFA yafashe umwanzuro wo kwima ibyangombwa aba bakinnyi kubera aya makosa akomeye bakoze.
Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, cyagerageje kubaza aba bakinnyi aho bakuye aya marangamuntu bamwe babeshya ko bafite ababyeyi b’Abanyarwanda ariko byaje kumenyekana ko babahaga amafaranga kugira ngo babiyitirire.
Nubwo shampiyona yatangiye uyu munsi,FERWAFA ntirarangiza gutanga ibyangombwa ku bakinnyi bose kubera ko hari benshi bafite ibibazo bitandukanye.
Mu bakinnyi bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo harimo Jules Ulimwengu wa Rayon Sports watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mwaka w’imikino ushize.