Aba bantu bombi barashinjwa kwica umuco w’u Burundi bashyira hanze amashusho y’urukozasoni.
Ubwo yerekanaga aba bantu babiri,Nkurikiye yagize ati “Olegue yashyize kuri You Tube amashusho y’urukozasoni. Paceli Iradukunda akunze kwivanga mu buzima bwite bw’abahanzi kandi akorera ikinyamakuru kitemewe.Aba bombi barashinjwa kwica amabwiriza agenga umuco w’Uburundi.”
Aba basore bombi basaye imbabazi imbere y’itangazamakuru ariko ababyeyi babo bavuga ko ibyo abana babo bakorewe bidakurikije amategeko.
Ababyeyi bagize bati “Kwerekana imbere y’itangazamakuru abantu batarahamwa ibyaha n’urukiko binyuranyije n’amategeko.”
Kugeza ubu aba bombi bafungiye muri kasho ya polisi ishyirwamo abishe umuco.