Print

Biravugwa ko Ben Rutabana wari mu bayobozi ba RNC yiciwe muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 23768

Nyuma y’amakuru yavugaga ko umuhanzi Rutabana Benjamin (Ben Rutabana) yaburiwe irengero, inkuru ikomeje gucicikana ni uko ngo yaba yiciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka wa Uganda.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda, chimpreports gitangaza ko umuryango we uvuga ko yavuye mu Bubiligi mu kwezi gushize yerekeza mu Burasirazuba bwa Afurika.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Rutabana yavuye mu Bubiligi ku wa 4 Nzeri 2019, ahagana saa tatu z’ijoro, ku itariki 5 Nzeri agera ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda saa 13:50, akomereza urugendo rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rutabana ngo yakomeje kujya avugana n’umugore we, Diane Rutabana kuva yava mu rugo kugera ku wa 8 Nzeri. Byari biteganijwe ko Rutabana azasubira i Burayi akagera ku kibuga cy’indege cya Emirates ku wa 19 Nzeri, akagera mu Bubiligi ku wa 20 Nzeri 2019, ariko ntabwo byashobotse.

Haba abo mu muryango we ndetse n’abo muri RNC, ngo bemeza ko Rutabana atigeze ataha mu rugo.

Nyuma y’aya makuru avuga ko yabuze, benshi bakomeje kuvuga ko uyu muhanzi wanabaye umusirikare w’u Rwanda yaba yishwe. Uwitwa Rwirangira ati “Ben Rutabana yarasiwe muri DRC hafi y’umupaka wa Uganda”.

Mukiza Promota abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, na we ati “Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Ben Rutabana ashobora kuba yamaze kwicwa nyuma yo kuburirwa Irengero, amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Yaguye I Minembwe”.

Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda. Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.

Ben Rutabana nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipeti rya “Su-Liyetona”. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, agezeyo ngo yiyita impunzi.

Amakuru ahamya ko Ben Rutabana yagiranye ubwumvikane buke na bagenzi be bayoboranaga muri RNC ku byerekeye igisirikare gikuriwe na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ko Rutabana yababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 uyoborwa na Kayumba, ubu bakaba bari mu nkiko mu Rwanda.Rutabana ngo yarakajwe n’uko inama ze zitahabwaga agaciro kugeza ubwo ingabo zabo zifatiwe mu cyuho n’abo bahanganye.

Inkuru ya Bwiza.com


Comments

Al Capone 18 October 2019

Iyi nkuru ya Rutabana ntaho ihuriye na Nyakubahwa Senateri mushya. Mwayihindura byihuse kandi murakoze.


bagirishya 6 October 2019

Emmanuel urako ku gitekerezo cyiza. Hari ibintu byitwa ubukunguzi.


JACK MUNYUZA 6 October 2019

MINEMBWE NTABWO HEGEREYE UGANDA NTIMUGAHIMBE IBINYOMA NKIBI


mazina 5 October 2019

Nkuko Bible ivuga,umuntu asarura ibyo yabibye (one reaps what he has sawn).Niba uhisemo gukoresha ubuzima bwawe mu kurwana no kwica abantu kandi Imana ibitubuza,ahubwo ikadusaba gukundana,jya wirengera ingaruka.Nurwana kandi imana ibitubuza,uzapfa cyangwa uzamugara.Nutagira icyo uba,uzarwara Depression.Mujya mwumva abasirikare benshi bo muli Amerika bahora biyahura kubera Depression bakuye mu ntambara za Vietnam,Irak na Afghanistan.Muli Yesaya 48,imirongo ya 17 na 18,havuga ko abantu bumvira amategeko y’Imana aribo bonyine bagira amahoro nyakuri.Urundi rugero,iyo usambanye,urwara Sida cyangwa urugo rwawe rugasenyuka.Igihano kirenzeho,nuko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza bazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.


Krimu 5 October 2019

jyewe ibya politique ntabyo nzi, reka nge kwirebera match ya Rayon sports na KNC, naho obyo bindi mbihungira kure iyoo!!


Ganza 5 October 2019

nonese minembwe nihafi ya Uganda? nimutohoze amakuru neza, gusa uwifuriza Rda inabi wese ntamahoro azagira. Nkurunziza w’uburundi niwe wavuzeko abamurwanya bazagenda bashira buhoro buhoro none ubu hasigaye ngereri.


Emmanuel 5 October 2019

KAYUMBA URASHAKA IKI KOKO? kugeza Ubu icyo utabonye,n’iki kuburyo wirirwa ugusha abantu mumitego mitindi uri gutega, nawe ikaba itazakugwa amahoro. Ubuyobozi ukeneye buruta ubwo wabonye n’ubuhe? Watanze amahoro kubanyarwanda KO ubi dutekanye. Abaturage barakama inka bahawe n’umubyeyi, barivuza ntawe urembera iwe, kabone n’abatari iwabo baratabarwa, uzabaze chorale Ambassador yohererejwe indege zo kubatabara bari inyumay’igihugu ,cyangwa uzabaze abagiriye impanuka muri bus ya Jaguar, abanyarwanda bamaze kunga ubumwe imihanda irubakwa, amashuri amavuriro. Umibyeyi ararwanira kugeza umuturage heza hashoboka, nawe urarwana ni gusenya. Watuje kbs muvandi! ICYO UTAKOREWE UKENEYE N’IKI: Ese uribuka KO mubukwe bwawe wamwiyambaje mutari kurwego rumwe, akakuvugira ijambo? Uribuka KO hari yaguporopoje kuba chef wa Gendarmerie y’igihugu? Ntiyaguhaye kuyobora ingabo mumajyaruguru? Uribuka Imyaka umunani yose yaraguhaye kuyobora igisirikare?(Chef d’État major) ntiyakugize ambassadeur mubuhinde? Ese wifuzaga kuba ikikirenze icyo? Inyota y’ubutegetsi wayigabanyije koko? Tantôt uratezumutekano muke mugihugu, urashitse abana nka ba SANKARA wohereje abana mumashyamba babafatiyeyo, n’ibindi n’ibindi. Abanyarwanda dukeneye abubaka igihugu ntantambara dukeneye. Gusenya ibyagezweho, ntituzabyemera, dukeneye abatwunganira mubikorwa biteza imbere igihugu, reka gukomeza kwicisha abantu abapfuye si bake. Iryoshyaka ryawe nirize ryubake igihugu, kabone n’ubwo ryaba ritavuga rumwe n’ubutegetsi na Green paty irahari kandi uri gutanga umusanzu wayo mukubaka igihugu. NYAMARA URIKUNGURIRA. IMBEBA IRYA UMUHINI YOTOTERA ISUKA.