Print

Umwana w’imyaka 6 wavukanye isura ibabaje yagaragaye ari guseka ku nshuro ya mbere kuva yavuka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 6557

Uyu mwana wari waravutse isura ye imeze nabi cyane,yavuriwe mu Bwongereza bituma iyi sura ye igaruka ndetse agaragara ari guseka ku nshuro ye ya mbere.

Nyuma yo kubagwa uyu mwana w’umukobwa yishimiye kongera guhura n’ababyeyi bamurwaje igihe cyose yarameze isura ye yarangiritse cyane.

Uyu mwana wari umaze amezi 3 avurirwa muri UK,yavukanye uburwayi budasanzwe isura ye yaramunzwe cyane.

Nyina akimubona yarize ahita avuga ati “Yatangiye kwiga guseka.”

Papa we wamuherukaga muri Kamena yahise amuhobera aravuga ati “Uri mwiza.”

Darina yavukanye uburwayi bwatumye avuka nta minwa n’akananwa afite bigatuma abandi bana bamwishisha ndetse bakanamuhohotera.

Ubu burwayi bwatumye atabasha kuvuga ndetse no kurya bituma bamwe mu bagize umuryango we batangira kumuha akato abandi bakamwihakana.

Abaganga bo mu Burusiya babwiye aba babyeyi be ko ibitaro byonyine byavura umwana wabo ku isi ari ibyitwa Great Ormond Street aho bagombaga kwishyura ibihumbi 67,400.Aya mafaranga yishyuwe n’abagiraneza bafashije uyu muryango.




Comments

lucas Guérin 13 April 2023

Lucas Guérin