Print

Musanze: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Kinigi bica abantu 08 bakomeretsa benshi [Yavuguruwe]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 19540

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.

Umuyobozi w’ umurenge wa Musanze, Aloys Niyibizi,yatangaje ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya gusa ntiyavuga aho baturutse nubwo benshi bavuze ko ari Interahamwe.

Abaturage bavuze ko bakeka ko aba bicanyi batamenye neza aho baturutse bashoborakuba ari aba FDLR babaga muri pariki y’I Birunga. Aba bagizi ba nabi bateye mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 04 Ukwakira 2019, batangira kwica abantu.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira gukora iperereza kuri ubu bwicanyi n’aho aba bagizi ba nabi baturutse, ndetse ngo kuri ubu ingabo z’u Rwanda zahise zigaba ku bwinshi muri iyi mirenge.

Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,aba bicanyi bicaga umuntu wese wageragezaga gutabaza ndetse ngo baje babaza aho agasanteri kitwa mu Kajagari gaherereye.

Kugeza ubu umubare w’abantu baguye muri ubu bwicanyi ntibaramenyekana neza gusa abagera ku icumi nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi bakomeretse bajyanwa kwa muganga mu kigo nderabuzima cya Bisate,abandi bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aba bagizi ba nabi bishe abantu 08 barimo 6 bicishijwe intwaro gakondo abandi 2 baraswa amasasu.Abantu bagera kuri 18 bakomeretse bajyanwa kwa muganga kuri ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Inzego zishinzwe umutekano zabyutse zihumuriza abaturage ndetse aba bagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.


Itangazo ryasohowe na polisi y’igihugu


Comments

Amani 5 October 2019

abapfuye Imana ibakire. Gusa abarwanira ubutegetsi bose ikibi cyabo nuko bica inzira karengane zitazi iyo biva niyo bijya. Gusa abaturage bagomba gushyira hamwe bagakorana n’inzego z’umutekano mukurinda umutekano w’igihugu cyabo.