Print

Gasogi United yambuye icyubahiro Rayon Sports ifatwa nk’ubukombe mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 5402

Nyuma y’amagambo menshi ya Kakoza Nkuriza Charles nyiri Gasogi United wavuze ko Rayon Sports irembye ndetse azayiha isomo rya ruhago,birangiye abashije kunganya nayo 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

Rayon Sports idahagaze neza,yahushije uburyo bwinshi bwagombaga kuyihesha amanota 3 muri uyu mukino,biturutse ahanini kuri rutahizamu wayo Sarpong Micheal igenderaho.

Rayon Sports yabonye penaliti ku munota wa 17 ku ikosa ryakorewe Sarpong nyuma yo gucenga ba myugariro ba Gasogi United bakamutegera mu rubuga rw’amahina.Uyu munya Ghana yateye nabi iyi penaliti umunyezamu Cyuzuzo Gael awufata neza bitamugoye.

Ikipe ya Gasogi united yerekanye ko ikomeye cyane binyuze ku bakinnyi bayo barimo Kazindu Bahatu Guy, Herron Berrian, Manasseh Mutatu bagoye cyane Rayon Sports.

Rayon Sports yari ku rwego rwo hasi,yahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu aho Sarpong yahushije uburyo bugera kuri 4 asigaranye n’izamu ryonyine.

Rayon Sports yatakaje ibikombe bitatu yahataniye mu mikino yo kwitegura iyi shampiyona,yananiwe gutsinda umukino wayo wa mbere wa shampiyona yari yitezweho na benshi mu bafana bayo.

Kuwa kabiri igomba guhura na AS Kigali yaraye inganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:

Gasogi United 0-0 Rayon Sports
Etincelles 2-1 Kiyovu Sports,
Bugesera FC 2-0 Heroes FC,
Mukura VS 1-1 Espoir FC.


Comments

kanyandekwe jean Bosco 6 October 2019

Rayon sport nta pressure ifite mugende gake