Print

Perezida Kagame yahaye ubutumwa bukomeye abashaka kugirira nabi u Rwanda,abanenga Rwanda Day n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 3775

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Abanyarwanda basaga ibihumbi 3,500 baturutse hirya no hino ku isi,bahuriye I Bonn mu Budage muri gahunda ya Rwanda Day aho perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rukomeye kubera ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse ko ntawarumeneramo uko ashatse.

Nyakubahwa perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nyuma yo kubaka u Rwanda rutari ruriho, hari abagambirira gusenya ibyagezweho ariko ntawe uzabigeraho.

Yagize ati “Icyiza cya Rwanda Day tuboneraho umwanya wo guhuza Abanyarwanda aho bari hose ngo tuganire.u Rwanda ni igihugu kiri mu nzira yo kwiyubaka,turiyubaka tuva ku gihugu cyasenyutse ndetse gisenyuka kitari gisanzwe kinariho,urumva ko byabaye guhuhura.Uburyo bwo kubaka turabubona igisigaye n’abanyarwanda.Nitwe nta wundi dutegereje.

Mu nzira yo kwiyubaka u Rwanda ruterwa amacumu atari make hirya no hino,hamwe u Rwanda rukayizibukira andi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze.Naho rugakomeza rugahagarara.

Abagiriraga nabi u Rwanda ntibashirwa na nubu baracyagerageza.Bazi ko ikitarashobotse icyo gihe bazakigeraho. Ntabwo byakunda, ntibishoboka. Ibyo ntabwo mbivugira kugira ngo twirate. Nta myaka itatu, itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza, ariko nubwo bibaho, abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima, imibereho y’u Rwanda, wenda mwanabiganiriye mu biganiro byahise, mwasanze ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri ngeri y’ubukungu bw’u Rwanda.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera I Bonn yasomye ibinyamakuru byo hirya no hino yumva banegura u Rwanda ko rwikundishwa ku banyarwanda baba hanze,gusa yababwiye ko politiki nziz ariko ikora.

Yagize ati “Ejo nahoze nsoma abantu bandika, mbese harimo nko kunenga Rwanda Day. Ngo buriya ni Politiki yo kugerageza gushaka imbaraga mu Banyarwanda, kubikundishaho, ariko njye nshakisha ikinegu kirimo ndakibura, kubera ko njye nari nziko ari uko bigenda.

Uhura n’abanyarwanda mukaganira,ukabasobanurira,ukababwira icyo ubatezemo nabo bakakubwira icyo bagutezemo.Iyo niyo politiki ubundi.uwanenga ibyo ajye ahora anenga.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko abakunda kumubwira ko u Rwanda nta bwigenge rutanga,nta burenganzira bwo kuvuga abantu bafite,nta demokarasi ihari,n’ibindi babeshya ndetse baba bibagiwe ibibazo by’ingutu basize iwabo.Yavuze ko akunda u Rwanda kandi yemeza ko abanyarwanda bakunda uburenganzira bwabo."

Perezida Kagame yavuze ko ntawe ugomba kwigisha u Rwanda uburenganzira bwarwo kuko ntawe urukunda kurusha uko abanyarwanda barukunda.

Perezida Kagame yavuze ko ntawareberera uburenganzira bwe n’ubw’u Rwanda kuko nta muntu waremewe gutanga uburenganzira.

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yavuze ko hari byinshi igihugu kimaze kugeraho birimo izamuka ry’icyizere cy’ubuzima bw’abanyarwanda aho kera umuntu yagiraga imyaka 40 akabaga ikimasa yishima ariko ubu umunyarwanda asigaye ageza ku myaka 70.

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora mu bibazo ariko igihugu kiri gukora kugira ngo Abanyarwanda bagire icyo bigezaho,bareke kwicwa n’indwara zitandukanye,ubukene n’ibindi.