Print

KNC yatangaje umukinnyi wa Rayon Sports waborohereje akazi bakabona inota

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2019 Yasuwe: 5767

KNC usanzwe ugire imvugo ziganjemo gutebya cyane,yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yanze guhererekanya umupira igakina imipira miremire kubera ko yari izi ko Gasogi United ibarusha aho yemeje ko Imran Nshimiyimana atakaza imipira myinshi ariwe cyambu cyabafashaga gusatira Rayon Sports.

Yagize ati “Usibye kuba Rayon Sports ifite abakinnyi bakuze mu mikinire,ntekereza ko ari ikipe ikinika.Birinze gutambaza umupira,bashaka gukina imipira miremire bakanagira ba Sarpong ngo batsinde.Icyo ngicyo twakibabujije,kuko ba myugariro bacu bari hejuru.

Mu myitozo twakoze ejo,twari tuzi ko ifite abakinnyi bo hagati baremereye,kuko iyo ubonye imipira ugacamo hagati byanze bikunze bakora amakosa menshi cyane.Ikindi ukamenya ko Imran atakaza imipira myinshi hagati niyo mpamvu wabonaga ko abakinnyi bose ba Gasogi United bafataga imipira baca kwa Imran.Twari tuziko impande za Rayon Sports kabiri na gatatu bakomeye twagerageje kungukira mu makosa yari mu mwugarizi bwayo no hagati.Ndashimira Imana.”

Rayon Sports idahagaze neza muri iyi minsi, yaraye inaniwe Gasogi United yavuye mu cyiciro cya kabiri ndetse yatozwaga n’umutoza wungirije kuko uwa mbere yaraye yigiriye iwabo muri RDC,banganya 0-0.


Comments

Ihangane 6 October 2019

Iyi Gasogi tuyihaye rdv nyuma y’amezi 3 igihe iyi mishwi izatangira kunanirwa ikavunika buri cyumweru ikabura umusimbura kubera amikoro make. Ngo imbwa yarashyutswe irapfa.