Print

Ibihano by’amafaranga Zidane ahanisha abakinnyi be bakoze amakosa byamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2019 Yasuwe: 2811

Zidane utarabasha kubaka Madrid yari ikomeye mbere y’uko ayivamo asezeye,yahisemo gushyiraho ibihano biremereye kugira ngo abakinnyi be barimo Hazard,Sergio Ramos n’abandi babashe kujya ku murongo.

Zidane yabwiye abakinnyi ko gukererwa imyitozo iminota 5, bihanishwa amande y’amayero 250,gukererwa iminota 15 n’amayero 500.Gusiba imyitozo ku bushake bihanishwa amayero ibihumbi 3000.

Gukoresha telefoni bitemewe bihanishwa amande y’amayero 250,hanyuma gusibiramo icyaha ugakoresha telefoni bitemewe,umukinnyi ahanishwa amayero arenga 500.Kugabanya ibiro bihanishwa amayero 250 mu gihe kubyongera bihanishwa amayero 1000.Kwibagirwa kubwira ikipe ko ugiye gusohoka mu mujyi wa Madrid mu karukuho bihanishwa amayero 1000.

Irindi tegeko rivuga ko umukinnyi wese utashyizwe mu bagomba gukina umukino,agomba kuba ari mu rwambariro mbere y’umukino hamwe n’abandi bakinnyi ndetse agomba kureba umukino akava muri stade nyuma y’iminota 10 urangiye.

Ku mukino wa Club Brugge Gareth Bale, yakererewe kugera ku mukino iminota 4 bituma banyamakuru benshi bavuga ko aya mande azayatanga ariko Zidane yabimye amakuru.