Print

Umutoza wa Manchester United yakoze ikintu kibabaje kubera ibyo yakorewe n’abafana be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2019 Yasuwe: 4106

Uyu mutoza utamerewe neza,yakinnye umukino mubi na AZ Alkmaar bituma abafana ba Manchester United bamwe bajya kuri Twitter bamwoherereza ubutumwa bwo kumutuka.

United yananiwe gutera ishoti rigana muri uyu mukino wabaye kuwa Kane,bituma aba bafana barya karungu batuka uyu mutoza kuri Twitter ye @olegs26_ole birangira ayisibye.

Nyuma y’umukino,Ole yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be bakinnye neza ndetse bagombaga kuba babonye amanota 3 ariko ntibyabakundira.

Nubwo uru rukuta rwa Ole rutari Verified,yari afite abakunzi ibihumbi 124 birimo n’abakinnyi barimo na kapiteni wa Manchester United,Ashley Young.

Ole Gunnar Solskjaer ari ku gitutu gikomeye muri Premier League kuko mu mikino 7 amaze kubonamo amanota 9 gusa ndetse yatsinzemo ibitego 9 gusa.United irahura na New Castle kuri iki cyumweru.




Ole yasibye Twitter ye kubera ibitutsi by’abafana