Print

Nyirambarushimana Djalia afite uburwayi bw’amayobera butuma ijisho rye riva mu mwanya waryo

Yanditwe na: Martin Munezero 7 October 2019 Yasuwe: 2652

Bucumi Hakim umubyeyi w’uyu mwana avuga ko kuva umwana we yarwara yagerageje gushaka ubushobozi bwamuvuza ariko arabubura,amafaranga make abona nayo avuye guca inshuro ayatungishamo umuryango dore ko babarizwa mu Cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ndetse n’aho batuye akaba ari isambu umuryango we wamutije.

Bucumi avuga ko ubwo haeruka kumujyana ku bitaro bya kaminuza bya CHUB byo mu karere ka Huye na byo bimwohereza ku bitaro by’i kigali CHUK ngo akorerwe ibizaminini byisumbuyeho (Birimo ikizwi nka Radiographie) kugira ngo byibuze habe hamenyekana icyateye ubwo burwayi bube bwavurwa ariko uyu mugabo avuga ko yabuze ubushobozi ngo kuko bamubwiraga ko amafaranga akenewe ari ibihumbi 350.000 Frw y’u Rwanda.

Uyu muryango ubusanzwe ubeshejweho no guca incuro kugira ngo ubone ikiwutunga. Ubukene bafite ni bwo bashingiraho basaba umugira neza wese wagira umutima wo gufasha uyu mukobwa, kumugoboka nibura akamuvuza ngo kuko we ntahandi abona yakura ubushobozi. Ikibateye impungenge ngo uko atinda kuvuzwa, ni ko uburwayi bwe burushaho kwiyongera dore ko bwanatumye atagikura mu gihagararo.

Uwakwifuza gufasha uyu muryango yakwegera ubuyobozi bwa TV1 dukesha iyi nkuru bukamufasha kumugeraho.


Comments

gg 7 October 2019

Radiographies 350000???


7 October 2019

Radiographie 350000??? Ahaaa